Sheebah Karungi na Ross Kana bashyizwe ku rutonde rw’abahanzi n’abanyarwenya bazasusurutsa igitaramo ngarukakwezi cya “Comedy Store”, kimwe mu bikomeye bikomeje gihindura isura y’urwenya muri Uganda.
Ni igitaramo gihuriza hamwe ibyamamare mu muziki, mu mikino y’urwenya no mu myidagaduro rusange, kikaba gitegurwa n’umunyarwenya ukomeye Alex Muhangi, umaze kubaka izina riremereye mu gutegura ibirori bikomeye mu Karere.
Iyi nshuro iki gitaramo kizaba ku wa 26 Ugushyingo 2025. Harimo urutonde rw’abahanzi bakomeye, abanyarwenya bubatse izina ndetse n’indirimbo zitezwe gufasha abitabira guseka no kwidagadura mu buryo bwisumbuye.
Mu myaka ishize, "Comedy Store" yabaye urubuga rukomeye ruhuza ibyamamare mu mpano zitandukanye. Ni ihuriro ritanga amahirwe ku banyarwenya n’abahanzi bo mu byiciro bitandukanye, rikabaha amahitamo yo kureshya imbaga y’abantu bifuza ibitwenge n’umuziki w’umwimerere.
Muri uyu mwaka, nk’uko byatangajwe n’abategura, icyo gitaramo kizabera UMA Show Grounds Lugogo, ahantu hafunguka kandi habereye ibitaramo binini, aho abafana bategerezanyije amatsiko umunsi nyirizina.
Mu bazasusurutsa iki gitaramo harimo amazina akomeye mu ruganda rwa muzika ya Uganda nka Sheebah Karungi, Irene Ntale, Vinka, Aziz Azion, Lydia Jazmine n’abandi bafite inyota yo kongera gukorana n’abafana babo mu buryo bwa "Live'.
Ku rundi ruhande, urwenya ruzaturuka ku banyabigwi barimo Madrat & Chiko, Maulana & Reign, Bobi Brown & Nilo Nilo, MC Mariachi, n’abandi bahanzi b’urwenya bafite izina rikomeye mu gihugu.
Aha kandi hiyongeraho n’isura nshya y’umuhanzi w’Umunyarwanda Ross Kana, watangiye kwigarurira umutima w’abanyafurika mu kwandika no gutambutsa ubutumwa bwihariye.
Kuboneka kwe kuri uru rutonde ni ikimenyetso cy’uko Comedy Store ikomeje gufungura imiryango y’urwego rw’akarere.
https://inyarwanda.com/rw/amakuru/ross-kana-na-sheebah-karungi-bagiye-guhurira-mu-gitaramo-muri-uganda-1764002852480
No Comments Yet...